BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

RUKIA BIZIMANA YEREKEJE MURI MISIRI

RUKIA BIZIMANA YEREKEJE MURI MISIRI

RUKIA BIZIMANA YEREKEJE MURI MISIRI

‎Uwahoze akinira ikipe ya Police WFC, Bizimana Rukia, yerekeje mu gihugu cya Misiri aho agiye gutangira urugendo rushya rw'umwuga we, nyuma yo gusinyira ikipe ya RA Sports Club Women ikina mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

‎Rukia yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe, nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize ari kumwe na Police WFC, aho yari umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu musaruro mwiza w'iyi kipe mu marushanwa atandukanye.

‎Kwerekeza muri shampiyona ya Misiri ni indi ntambwe ikomeye kuri uyu mukinnyi, kuko agiye gukina muri imwe muri shampiyona zikomeje kuzamuka ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko azahita yinjira mu myitozo y'ikipe ye nshya mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w'imikino.

‎Abakunzi ba ruhago mu Rwanda, by'umwihariko aba Police WFC, bamwifurije ishya n'ihirwe muri uru rugendo rushya, bizeye ko azakomeza kuzamura ibendera ry'u Rwanda no kwitwara neza nk'uko yabigaragaje mu myaka yamaze akinira imbere mu gihugu.

‎Nubwo atakibarizwa muri Police WFC, umusanzu wa Rukia uzahora wibukwa, kuko yagaragaje ubwitange n'imikinire myiza byamugize umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'iyi kipe.

‎Rukia na we yinjiye ku rutonde rw'abakinnyi b'Abanyarwandakazi bakomeje gushaka amahirwe yo gukina hanze y'igihugu, ibintu bikomeje gufasha kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru w'abagore mu Rwanda.

‎Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviére

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!