YEI JOINT STARS YATANGIRANYE ITSINZI
Yei Joint Stars WFC yatsinze Denden FC 3-0 mu mukino wa CECAFA
Ikipe ya Yei Joint Stars WFC yatangiriye ku ntsinzi ikomeye mu mikino y’amajonjora ya CAF Women’s Champions League 2026 – CECAFA Zonal Qualifiers, itsinda Denden FC yo muri Eritrea ibitego 3-0.
Yei Joint Stars yafunguye amazamu ku munota wa 27, ubwo Poni Esther Wani yatsindaga igitego cya mbere, biha ikipe ye icyizere cyo gukomeza gusatira.
Mu gice cya kabiri, Yei Joint Stars yakomeje kotsa igitutu Denden FC, maze Aluka Grace yigaragaza cyane atsinda ibitego bibiri, ku minota ya 52 na 73, ahita ashimangira intsinzi y’ikipe ye.
Denden FC yagerageje gushaka uko yagaruka mu mukino, ariko Yei Joint Stars yari yihagazeho, ikomeza kugenzura umukino kugeza ku musozo.
Ni intsinzi itanga ubutumwa bukomeye ko Yei Joint Stars yaje i Kigali idashaka kwitabira gusa, ahubwo yiteguye guhatanira itike ya CAF Women’s Champions League.
Byanditswe ma Igiraneza Migisha Janviere