MAFUNZO FC IHAGARITSE RAYON SPORTS
Rayon Sports WFC yatangiye amarushanwa ya CECAFA Women’s Champions League 2026 ibura intsinzi, nyuma yo kunganya na Mafunzo FC yo muri Zanzibar 0-0 mu mukino wabereye mu Rwanda.
Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports, ariko Mafunzo FC yerekanye ko itaje mu Rwanda gutembera. Yabashije kwihagararaho imbere ya Rayon Sports, umukino urangira nta kipe ibonye uburyo bwo gutsinda igitego.
Ku rundi ruhande, Yei Joint Stars WFC yo muri Sudani y’Epfo yatangiye neza itsinda Denden WFC yo muri Eritrea ibitego 3-0, bityo ifata umwanya mwiza mu itsinda A.
Rayon Sports isanzwe ifite ubunararibonye muri aya marushanwa, ubu irasabwa kongera imbaraga mu mikino ikurikiraho niba ishaka gukomeza urugendo rwayo no guhatanira igikombe cya CECAFA.
Ese Mafunzo FC yaba ari yo kipe Rayon Sports yagombaga gutinya kuva ku munsi wa mbere?
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere