Kenya Police FC itsinze Simba SC
Kenya Police FC yitwaye neza cyane itsinda Simba SC 2-1 muri CECAFA Women’s Champions League Qualifiers 2026, mu mukino waranzwe n’ishyaka n’intsinzi ikomeye.
Umukino watangiye amakipe yombi asatira, ariko igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 17, ubwo Senaf Wakuma yatsindaga Simba SC, ibintu byatumye umukino urushaho gushyuha.
Kenya Police FC ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje gusatira ishaka kwishyura. Ku munota wa 17, Faith Mboya yaje kubona igitego cy’ubwuzuzanye, umukino uhita ushyira amakipe yombi ku murongo umwe.
Mu gice cya kabiri, Kenya Police FC yakomeje kotsa igitutu Simba SC, maze ku munota wa 78 Martha Mbuta atsinda igitego cya kabiri, aha Kenya Police FC intsinzi ikomeye ya 2-1.
Iyi ntsinzi isize Kenya Police FC yerekanye ko ishobora kuba imwe mu makipe akomeye ashobora guhatanira umwanya wo gukomeza muri iri rushanwa.
Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere