BREAKING uwimbabazi immaculée joins apr wfc! uwimbabazi immaculée yerekeje muri apr wfc! rudasingwa leaves rayon sports rudasingwa yasezeye rayon sports 🇷🇼 minister nelly mukazayire praises rwanda’s women’s volleyball team

🇷🇼 U Rwanda Rwatsinze Burkina Faso, Rugera muri ¼

🇷🇼 U Rwanda Rwatsinze Burkina Faso, Rugera muri ¼

🇷🇼 U Rwanda Rwatsinze Burkina Faso, Rugera muri ¼

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu volleyball ikomeje kwandika amateka mu gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-0 mu mukino ukomeye wabereye muri iri rushanwa.

U Rwanda rwatsinze seti ya mbere 25-19, rukomeza kwigaragaza neza mu ya kabiri ruyitsinda 25-16, mbere yo gusoza umukino rutsinda ku buryo bukomeye cyane 25-8.

Iyi ntsinzi itumye u Rwanda rugera muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika, aho ruzakomeza urugamba ruhuza n’ikipe izakomoka hagati ya Zambia 🇿🇲 na Ghana 🇬🇭.

Abanyarwanda bakomeje kugira icyizere ko iyi kipe y’igihugu ishobora gukomeza urugendo rwayo ikagera kure muri iri rushanwa.

 

U Rwanda rurakomeje! 🇷🇼🔥

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!