BREAKING rayon sports thrash gakenke ladies as evelyne ishimwe scores a brace rwanda women’s super league rayon sports yanyagiye gakenke ladies, ishimwe evelyne atsinda ibitego bibiri rwanda women’s super league apr wfc beat rambura 2–0 to make a winning start rwanda women’s super league apr wfc itsindira rambura iwa yo, itangira shampiyona neza rwanda women’s super league rp huye yanyagije ruhango, iyitsinda amaseti 3-0!

Amavubi atsinzwe na Ethiopia!

Amavubi atsinzwe na Ethiopia!

Amavubi atsinzwe na Ethiopia! 

 

Amavubi y’Abagore yatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 atangira nabi, atsindwa na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda.

Ni igitego cyaje gutungurana ku munota wa 45+1’, aho Uzayisenga Lydia yitsindira igitego cy’amahirwe, bituma Ethiopia ijya mu karuhuko iri imbere.

Nubwo Amavubi yashatse uko yakwishyura iki gitego, umukino warangiye Ethiopia yegukanye intsinzi, isiga Abanyarwandakazi bafite akazi gakomeye imbere!

Umukino wo kwishyura uzabera muri Ethiopia ku wa 13 Ukwakira 2026, aho Amavubi agomba gukora ibidasanzwe kugira ngo ahindure amateka kandi akomeze inzozi zo kugera muri Olempike.

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janvière

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!