BREAKING rayon sports thrash gakenke ladies as evelyne ishimwe scores a brace rwanda women’s super league rayon sports yanyagiye gakenke ladies, ishimwe evelyne atsinda ibitego bibiri rwanda women’s super league apr wfc beat rambura 2–0 to make a winning start rwanda women’s super league apr wfc itsindira rambura iwa yo, itangira shampiyona neza rwanda women’s super league rp huye yanyagije ruhango, iyitsinda amaseti 3-0!

Ibangarye asezeye umupira!

Ibangarye asezeye umupira!

Ibangarye asezeye umupira!

 

Umukinnyi w’inararibonye, Ibangarye Anne Marie, yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka 16 awitangiye, asiga amateka atazibagirana muri ruhago y’u Rwanda.

Description: C:\Users\man20\AppData\Local\Temp\ksohtml20604\wps4.png 

Ibangarye wakiniye AS Kigali Women Football Club n’andi makipe arimo Indahangarwa WFC, yanambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aho yagaragaje ubuhanga n’ubwitange byamugize umwe mu bakinnyi bamenyekanye muri ruhago y’abagore.

 

Mu 2015, yaciye ibintu atsindira AS Kigali WFC ibitego bitatu mu mukino batsinzemo Rambura WFC ibitego 7-1, wabereye i Kucukiro. Mu 2018, yanditse amateka atsindira u Rwanda igitego cya mbere mu mukino rwanganijemo na Uganda ibitego 2-2 muri CECAFA yabereye i Kigali.

Description: C:\Users\man20\AppData\Local\Temp\ksohtml20604\wps5.png 

Nubwo asezeye mu kibuga, Ibangarye ntiyateye umugongo umupira burundu, kuko ateganya gukomeza gukora indi mirimo ijyanye na wo, ndetse akazareba uko yakomeza amasomo ajyanye n’ubutoza.

Description: C:\Users\man20\AppData\Local\Temp\ksohtml20604\wps6.png 

Ibangarye asize urugendo rw’imyaka 16 rwuzuyemo ibihe by’ingenzi, ibitego n’amateka azakomeza kwibukwa muri ruhago y’abagore mu Rwanda.

 

Byanditswe na Igiraneza Migisha Janviere

 

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!